#

National Police College - Rwanda

Knowledge for Professional Policing

#

Abagera kuri 47 basoje amasomo mu Ishuri rikuru rya Polisi

Image

Abagera kuri 47 baturutse mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zitandukanye mu Rwanda, basoje amahugurwa bari bamazemo amezi atanu, abera mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.

Ni amahugurwa yerekeranye n’ubuyobozi, agenerwa ba Ofisiye bato yatangiye ku itariki 31 Nyakanga 2023, yitabiriwe n’abakozi bo mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko, barimo abapolisi 35 bo ku rwego rwa ba Ofisiye bato, 5 bo mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), 4 bo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) na 3 bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

Bize amasomo atandukanye arimo imikorere y’akazi ka buri munsi, Ibikorwa byo gucunga umutekano, ubumenyi bwa Mudasobwa, ibijyanye n’ubushakashatsi, bakora n’urugendoshuri mu rwego rwo guhuza ibyo bize n’ibikorerwa mu kazi ahantu hatandukanye.

Basuye ingoro y'amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basura Igicumbi cy'intwari i Remera, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’ahandi.

Mu muhango wo gusoza amahugurwa, mu Izina ry’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yasabye abayitabiriye, kuzabyaza umusaruro ubumenyi bungukiye mu mahugurwa.

Yagize ati: “Intego nyamukuru y’amahugurwa mumazemo iminsi ni ukubaha ubumenyi bwa ngombwa bukenewe ngo mwuzuze neza inshingano zo ku rwego rwanyu nk’abayobozi kugira ngo abo muyobora babigireho kandi bagendere mu murongo uhesha isura nziza akazi bakora, urwego ndetse n’igihugu muri rusange.”

Yabashimiye umurava n’ubwitange bagaragaje mu gihe cy’amasomo kandi abasaba kuzakomeza kwihugura no gukoresha neza ubumenyi  bungutse mu kazi ka buri munsi.

Copyright 2023 | Rwanda National Police